KigaliWomen.com MAGAZINE


Abo Turibo


Yanditswe kuwa 29-09-2015 saa 08h35 na 

Share Button
Abo Turibo

KigaliWomen.com ni ikinyamakuru kivuga ku mwari n′umutegarugori mu rwego rwo kumuha urubuga rwo kugaragaza ibitekerezo bye, ibikorwa bye, uko abayeho, uko yidagadura, inzozi ze, tutaretse n′ubwiza bwe.

Ubwiza bw′umwari n′umutegarugori turaburata duhereye ku bw′imbere, duhereye ku buryo abayeho, ku bikorwa bye by′indashyikirwa, ubuzima afite n′uko yifuza ko bwamera.

Ubuzima bwiza bw′umwari n′umutegarugori ni ubuzira umuze, bukazira umubyibuho ukabije, bukazira guhangayika, bukabamo urukundo n′ubusabane kubo abana nabo.

KigaliWomen.com ifite intego yo kuba ku isonga mu binyamakuru bisusurutsa, bikanamurikira ubuzima bw′umwari n′umutegarugori !

Amateka

KigaliWomen.com ni ikinyamakuru cy′ikigo MCCA (Media, Communication and Culture Agency). Iki kigo kikaba kigamije guteza imbere itangazamakuru, ihererekanyamakuru ndetse n′umuco.

MCCA ifasha abantu kumenyekanisha ibitekerezo n′ibikorwa byabo mu bafatanyabikorwa ndetse no mu bakiliya babo. Gikorana n′abantu ku giti cyabo, amashyirahamwe, amasosiyeti, inganda, amatorero y′umuco, amakipe ya siporo, imiryango itagengwa na Leta, ibigo bya Leta n′ibyigenga .

Muze rero tubavuge, tuvuge ibikorwa byanyu ; kandi mu buryo bugaragaza isura nziza yanyu nyine !

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!