KigaliWomen.com MAGAZINE


IBYIZA BYO GUTUNGA IMISATSI YA NATIRELI


Yanditswe kuwa 11-05-2020 saa 06h46 na  kigaliwomen

Share Button
IBYIZA BYO GUTUNGA IMISATSI YA NATIRELI

Abakobwa n’abadamu benshi uyu munsi wa none bamaze kurahira kutazongera kudefiriza bibaho imisatsi yabo, bakagumana iyo Imana yabihereye karemano. Hehe na Siteresi y’ibyuma bishyushye na poroduwi zitwika imisatsi, Hehe na siteresi yo kwiruka uva mu kazi utanguranwa nuko imvura igiye kugwa, mu byukuri imvura ntiba ikiri umwanzi wawe.

Moderi zitandukanye : Abantu banshi batekereza ko imisatsi ya natireli itajyamo modeli nziza, ariko ibi ni ukwibeshya kuko uko umusatsi wawe waba ureshya kose uba ufite modeli bijyana. Ushobora kuwumesamo ukigendera utanawusokoje, ukawuzingazinga cyangwa se ugashyiraho agatambaro gato kawuzengurutse igihe ari mugufi, cyangwa se ukawusokoza ibyo bita Afro. Urutonde ni rurerure cyane :

Kwishima mu mutwe ntitiba bikiri ikibazo : Akenshi umuntu atinya kwishima mu mutwe iyo yadefiririje imisatsi kubera gutinya gutoneka udusebe duterwa na poroduwi ziba zatwitse umutwe we. Kuri natireli yawe wishima mu mutwe uko ushatse n’igihe ubishakiye.

Natireli ikwibagiza imisatsi inyerera : Abakobwa n’abadamu bafite imisatsi idefirije akenshi bibabuza kwisanzura mu bintu bimwe na bimwe kugira ngo wa musatsi unyerera udatakaza ubwiza ufite, urugero ni nko kwanga kujya muri jimu gukora siporo cyangwa kubyina wasohotse ngo imisatsi idatoha ikamera nabi. Iyo ufite natireli ibi ntibiba bikiri ikibazo kuko wisanzura uko ushaka udatinya ibyuya.

Birahedutse : Iyo ufite natireli wizigamira amafaranga ujyana muri za salo za buri gihe, kuko byibura umusatsi udefirirje ugomba kuwitaho, maze buri byumweru umunani (ubwo ni nyuma y’amezi abiri) ukongera ukadefiriza, kandi na hagati aho uba ugomba kuwusuka cyangwa kuwujyana muri salo. Bagenzi bacu bafite natireli bazakubwira ko bafite uburyo bwinshi na moderi nyinshi wakwita ku musatsi wawe wibereye mu rugo. Bityo rero bibasaba amafaranga make ugereranyije n’abafite imisatsi idefirije.

Poroduwi mvaruganda : Ese waba waribajije impamvu umuntu udefiriza yambara uturindantoki (Gants) mu gihe ari kugushyiriramo poroduwi ? Ese ari ururhu rw’intoki n’urwo ku mutwe ni uruhe rukomeye ? Izi pororduwi bakoresha usanga zigizwe n’ibintu bitera ibibazo by’uruhu ndetse niby’ibihaha ku muntu wabikoresheje igihe kinini, mu gihe ufite umusatsi wa natireli adakenera izi poroduwi ngo yite ku musatsi we.

Ubuziranenge : Umusatsi wa natireli uba ukomeye, uraramba, ntupfuka ngo usigare mu gisokozo, uba ufite ubuzima bwiza guhera ku mizi kugeza ku musozo. Poroduwi zidefiriza ni uburyo burambye bwo kwica umusatsi wawe, uzasanga akenshi bitera n’ibibazo by’uruhara cyangwa uruhu rukomeye kandi rufite imvuvu nyinshi, ikindi ugasanga imisatsi idacika cyane.

Natireli kuyitunga bituma uruhu rwawe ruhora rutoshye kandi n’umusatsi wawe ukaba ufite ubuziranenge, ukomeye wuzuye kandi usa neza.

Ubwiza : Hari imvugo ikunda gukoreshwa ngo ubwiza buba mu maso y’ureba, Ariko uzasanga abagabo benshi bakururwa nimisatsi myiza iri natireri.
Ubutaha rero tuzabagezaho uburyo wakwita ku umusatsi wawe uri natireli.

Diane KAMALI

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!