KigaliWomen.com MAGAZINE


NYUMA Y’IMYAKA 75 JENOSIDE YAKOREWE ABAYAHUDI IBAYE, ABAYIPFOBYA BATEGUYE MISS HITLER 2020


Yanditswe kuwa 13-05-2020 saa 08h14 na  kigaliwomen

Share Button
NYUMA Y’IMYAKA 75 JENOSIDE YAKOREWE ABAYAHUDI IBAYE, ABAYIPFOBYA BATEGUYE MISS HITLER 2020

Sosiyeti icumbikira imbuga za internet rwitwa GoDaddy.com rumaze iminsi mike rufunze urubuga rw’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abayahudi ryari ryateguye irushanwa bise Miss Hitler.

Umuryango w’abayahudi urwanya ingangabitekerezo ya jenoside n’ivanguramoko muri Otraliya niwo wari wasabye ko iri rushanwa rya nyampinga ryiswe Miss Hitler 2020 ryahagarikwa, kuko rishyira imbere ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abayahudi.

Abakobwa bitabira iri rushanwa ry’ubwiza bagomba kuba ari abazungukazi batavangiye kandi bakaba bemera Hitler nk’intwali, nyamara uyu akaba yaroretse imbaga y’abayahudi barenga miliyoni 6 mu ntambara ya kabiri y’Isi yose yabaye kuva mu w’i 1939 kugeza mu w’i 1945.

Abamagana iri rushanwa basanga mu byukuri rigamije gushinyagurira abarokotse jenoside yakorewe abayahudi ndetse n’imiryango yabo. Ibi kandi bikaba bigaragaza ko hari udutsiko twinshi tugenda dushishikariza urubyiruko ibi bikorwa bitari byiza by’urwango.

Ubusanzwe iri rushanwa ribera kuri site ya interineti, aho abakobwa b’abanazi (Nazis) bohereza amafoto yabo barangiza bakanandika impamvu bishimira kuba ari abo mu bwoko bw’aba ariye (aryen) bwashyirwaga imbere n’umwicanyi ruharwa Hitler wayoboye Ubudage kuva mu w’i 1933 kugeza mu w’i 1945.

Mu myaka ibiri ishize abahakana Jenoside yakorewe abayahudi bakomeje gushaka gukomeza ibikorwa byiri rushanwa rya Nyampinga Hitireri ariko bikaburizwamo kuko buri gihe basabwa gusiba urwo rubuga.

Biratangaje rero kuba hakiri abantu bagishyigikira ingengabitekerezo yoretse imbaga y’abantu batagira ingano, bakanarenza bakabyinjizamo urubyiruko nyuma y’imyaka igera kuri 75 jenoside yakorewe abayahudi ihagaritswe.

Diane KAMALI

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!