KigaliWomen.com MAGAZINE


KABUGA FELISIYANI YAFATIWE MU BUFARANSA AHO YIBERAGA MU BWIHISHO BUKOMEYE


Yanditswe kuwa 16-05-2020 saa 11h17 na  kigaliwomen

Share Button
KABUGA FELISIYANI YAFATIWE MU BUFARANSA AHO YIBERAGA MU BWIHISHO BUKOMEYE

Bwana Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yafatiwe i Parisi mu Bufaransa.

Nkuko bitangazwa na france.24 dukesha iyi nkuru, Bwana Kabuga yari amaze igihe uba muri icyo gihugu akoresheje izina rihimbano, yafashwe binyuze mu iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bufatanyije n’Urwego rwa l’ONU rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa (Arusha ’International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

>>Félicien Kabuga agaragara mu bashoramali b’ingenzi ba radiyo Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside no kuyishyira mu bikorwa.

Kabuga kugeza ubu wari ugishakishwa, niwe kandi waguze amatoni y’imihoro yakoreshejwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Toni 25 z’iyo mihoro zaguzwe mu Bushinwa mu gushyingo 1993, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi ibihumbi 50.
Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Kabuga Felisiani yavutse tariki 19 Nyakanga 1935, akaba ari umunyemari wari mu bantu bari bakomeye mu gihugu ahereye mu miryango yabo. Abakobwa be babiri bari barashyingiranywe n’abahungu ba Perezida Habyarimana. Abandi bakwe be babiri bari abantu bakomeye mu gihugu barimo Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’igenamigambi guhera mu 1990 kugeza mu 1994 n’undi witwa Fabien Singaye, nabo bari ku isonga mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe abatutsi.. Undi mukobwa we witwa Winnie yarongowe nawe n’indi nterahamwe ikomeye yo muri MRND yitwa Eugène Mbarushimana.

Fulgence KAMALI

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!