KigaliWomen.com MAGAZINE


ESE KOKO IMBUTO ZIGENEWE KURIBWA GUSA N’ABANA N’ABAGORE NKUKO BIVUGWA N’ABAGABO ?


Yanditswe kuwa 11-07-2020 saa 12h12 na  kigaliwomen

Share Button
ESE KOKO IMBUTO ZIGENEWE KURIBWA GUSA N’ABANA N’ABAGORE NKUKO BIVUGWA N’ABAGABO ?

Muri iki gihe usanga mu bantu bafite ikibazo cy’imirire mibi, benshi muri bo baba biganjemo ab’igitsina gabo kuko umuco babayemo utuma badakunze kurya imbuto. Bamwe batekereza ko nta mugabo wo kurya imbuto, ko ari iz’abana n’abagore naho umugabo nyamugabo akaba ari usoma kukayoga gusa !

Nyamara nubwo bimeze gutyo abahanga mu by’imirire bemeza ko umuntu urya imbuto ku buryo buhagije umubiri we udacumbikamo indwara.

Muri iyi nkuru reka twifashishe igitabo GUIDE DES ALIMENTS, cyanditswe na PAMLONA ROGER, aho avuga ko imbuto ari isoko itangaje ya vitamine hamwe n’imyunyungugu.

Avuga ko mu mbuto harimo vitamine C kurusha inyama,amata,amagi,ibinyampeke n’ibinyamisogwe byumye. Avuga kandi ko uwatungwa n’ibi tuvuze ruguru ntarye imbuto yarwara indwara z’injyanamuntu.

NI AKAHE KAMARO IMBUTO ZIFITIYE UMUBIRI WACU ?

- Zitunze amazi niyo mpamvu zirinda icyaka
- Zirimo isukari abazirya bahorana imbaraga
- Zifite ibinyamafu zitera imbaraga
- Zifite fibres abazirya bituma neza kandi ku gihe
- Zituma vitamine c ikwirakwira neza mu mubiri
- Zica imyanda no gukura indurwe nyinshi mu maraso
- Zirinda indwara y’umwijima n’imitsi kandi zituma umuntu atarakazwa n’ubusa
- Zirinda kurwara ibisebe byo mu nzira y’igogora
- Zigira vitamine A na C zigakingira kanseri
- Zigira imyunyungugu ya potassium ,Magnesium na fer (ubutare)ifasha mu gukoresha neza.

Potassium ikoresha neza inzira zo kwihagarika ,itera imihore y’umutima kugira imbaraga

Imbuto kandi ni umuti w’umugongo n’impyiko.

Impyiko zashegeshwe no kuziba k’utuyunguruzo twazo (glomelules) aho umuntu aba yarwaye indwara yitwa “NEPHROSE”bityo ntidushobore kuyungurura potassium neza cyangwa kwihanganira ibiribwa biyikizeho.

Kalisiyumu itera kudahungabanywa n’ikintu icyo aricyo cyose mu mubiri, ikanakingira, irinda umutima n’imitsi ,yoroshya amaraso ,iminina amavuta mu maraso igatuma plaquettes zikora neza.
Mu imbuto harimo kandi “FLAVONOIDES na ANTHOCYANINES zituma imbuto zihinduka umuti urinda imitsi.

Bagabo rero mwiyumviye neza ko imbuto zibafitiye akamaro kanini cyane ko zitagenewe abana n’abagore gusa.

ICYITONDERWA : Ni ngombwa kumenya ko igihe umuntu arya imbuto aba agomba gutoranya izeze neza kandi zihiye neza ; bikaba byiza kurushaho zinabanjirije irindi funguro.

T.J.P (Putizzo)

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!