KigaliWomen.com MAGAZINE


URUKUNDO RUTAVUZWE ( Inkuru ishingiye ku byabaye)


Yanditswe kuwa 4-08-2020 saa 16h52 na  karangwa safari

Share Button
URUKUNDO RUTAVUZWE ( Inkuru ishingiye ku byabaye)

Umukobwa utuye mu rw’imisozi igihumbi, watojwe umuco nyarwanda. Umukobwa wakuze uzi kwihangana wahuye na byinshi byamubabaje mu buzima kandi wabonye byinshi byamunejeje mu buzima. Uwo niwe nita uwo mu rw’imisozi igihumbi.

Mu rw’imisozi igihumbi abakobwa baho barakundwaga nabo bakabona gukunda. Uwo mu rw’imisozi igihumbi kuva mu buto bwe yarakunzwe n’ingeri zose z’abantu.

Yageze igihe cyo gukundwa rwa rukundo rw’umwihariko yarakunzwe n’abakomoka mu rw’imisozi igihumbi ndetse no hanze yarwo. Igihe cyarageze urukundo rwe arukunda umwe mu bakomoka mu rw’imisozi igihumbi utuye imahanga wabanje kumukunda.

Urukundo rwabo rwarakuze rutera imbere biyemeza kubana ; nyamara ibyifuzo byabo byahindutse inzozi kuko ntabwo byasohoye, urukundo rwabo rwajemo kidobya bataduka batabishaka.

Uwo mu rw’imisozi igihumbi yakomeje kubaho, akomeza guhura na benshi bamukunda bamwereka urukundo ariko guhitamo uwo aha urukundo rwe bimubera ihurizo rimwe rikomeye.

Umunsi umwe, itariki ya 28 Ukuboza (Umwaka ndawutsinze, imwe mu nshuti ze za kera wiberaga imahanga yaramusuye amumbwira amagambo meza yuzuyemo urukundo, amumbwira ko amwifuza ari we mwiza abona gusa abandi atabitayeho, maze guhera uwo munsi uwo murw’imisozi igihumbi yatangiye kumva amuhaye umwanya mu mutima we.

Yamaze amajoro menshi amutekereza, ndeste igihe kimwe uwo murw’imisozi igihumbi yarifashe agerageza kugenzura ibitekerezo bye byari bimaze gusagwa n’urukundo. yarabigerageje nubwo bitari byoroshye ariko yarabikoze.

Umunsi umwe yumvise inkuru ikomeye aho mu mahanga wa mutima ukunda wari wibereye mu gitereko usimbuka mu gitereko, niko guhita yumva ahagayitse, niko kohereza ubutumwa abaza uwo yakunze ntabimumbwire uko amerewe ; ku bwamahire yasanze nta kibazo.

Ubusabane bwarakomeje guhera uwo munsi, kubwirwa amagambo meza y’urukundo, kwerekwa ko ari mwiza kandi akenewe, gutegwa amatwi ,n’ibindi byiza bishimishije.

Umunsi umwe rero, Ijoro rimwe, yasanze ibyo yabwiwe byose ntaho bihuriye n’ukuri, kuko amagambo yabwiwe yari amagambo gusa ; uwo muhungu yamubwiye ko amufata nk’inshuti yisanzurah,o ariko ko nta rukundo amufitiye ngo kuko amuri kure cyane.

Uwo mu rw’imisozi igihumbi yahise afata icyemezo cyo gusanga umukunda kuko yibutse ko burya ugomba gukunda ugukunda kuko uwo ukunda ashobora kuba yikundira abandi nawe.

Uwo mu rw’imisozi igihumbi ntabwo yabaye cyangwa ngo akomereke kubera ibyamubayeho, ahubwo yabifashe nk’itsinzi mu buzima ; nibura kuba bwa mbere mu buzima bwe murundo rw’umwihariko yarakunze kurenza urwo yakunzwe, kandi akumva yakora ibishoboka byose ngo uwo akunda y’ishime. Niyo mpamvu yahisemo kwisangira undi kugira ngo adakomeza kubangamira uwo yakunze. Icyamubabaje gusa ni kimwe, ubwo ku itariki 21 Ukwakira muri uwo mwaka uwo yakunze yari afite isabukuru y’amavuko, akaba yari yiteguye kumushimishamo aho yatekerezaga ikintu cyiza yazamukorera n’impano yazamuha, impano yari yaramaze yo kuyitekereza yibaza uko izamugeraho ariko nabyo ari mu nzira kuyishakira igisubizo.

Inama Urukundo ni rwiza tujye turuzirikana turwubahe. Urukundo ni ubuzima . turavuka tugakundwa n’imiryango dukomokamo, uko tugenda dukura duhura n’urukundo rw’ingeri zose, ariko urwo rukundo urwari rwo rwose ni ingenzi mu buzima. Burya uzubahe ugukunda wese kuko ni ubutunzi buhambaye, bityo rimwe utazifuza urwo rukundo bitagishoboka, kandi uzabeho mu rukundo mu buzima bwawe bwose.

Inkuru y’umwimerere yanditswe na BIZIMANA Liliane

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!