KigaliWomen.com MAGAZINE


TUMENYE INGARUKA MBI ESHANU ZITERWA NO GUKORESHA TELEPHONE NIJORO IGIHE TURYAMYE


Yanditswe kuwa 7-08-2020 saa 11h09 na  kigaliwomen

Share Button
TUMENYE INGARUKA MBI ESHANU ZITERWA NO GUKORESHA TELEPHONE NIJORO IGIHE TURYAMYE

Muri iyi nkuru reka tuvuge ku ingaruka ziterwa no gukoresha telephone mu gihe turyamye.

Ingaruka ya 1 : Kwangirika kw’igihe tugomba gusinzira,urumuri rusohorwa na telephone zacu igihe tuzikoresha turyamye rwangiza ikorwa rw’umusemburo wa meratonine ushinzwe gukora ibitotsi.

Kwimenyereza gukoresha telefone buri gihe mbere yo kuryama bigera igihe bikagutera kubura ibitotsi burundu kuko umusemburo ushinzwe gukora ibitotsi uba waramaze kwangirika. Usibye ibyo, kubera kumva ushaka kureba kuri telefone buri kanya ureba ubutumwa wumvise bwoherejwe ako kanya cyangwa no gushaka kubusubiza bituma ukererwa kuryama bigatuma igihe cyawe cyo gusinzira kigabanuka. Ibyiza ni uko wasiga telefone yawe mu kindi cyumba cyangwa ukayizimya mbere yo kuryama.

Ingaruka ya 2 : Gukoresha telefone yawe nijoro uri mu cyumba kandi wajimije amatara urumuri rwa telephone ruri kuboneza neza mu maso yawe bitera kwangirika kw’amaso kandi ukumva amaso ari kukurya. Nta kindi kibitera rero ni uko urumuri rwa telefone ruba rufite ubukana bwinshi nijoro kurusha ku manywa. Iyo wimenyereje gukoresha telefone nijoro birangira ubushobozi bwawe bwo kureba bwangiritse burundu, kuko uko ubyimenyereje bigenda byangiza amaso buhoro buhoro kugeza amaso yangiritse burundu, kugeza igihe utangira kujya ureba ibikezikezi.

Ingaruka ya3 : Kwangirika kwa RETINA, ariko gace kaba inyuma y’imboni y’ijisho. Aka gace kagizwe n’uturemangingo twumva kandi tukabona cyane urumuri. Urugero twafata ni igihe uzaba uryamye amatara ajimije uhumirije ariko udasinziriye umuntu akinjira mu cyumba cyawe agacana itara ,icyo gihe uhita ubona ko hari urumuri rwatse kandi amaso yawe afunze ! Impamvu ubona urumuri rwatse kandi amaso yawe afunze, ni ukubera iyo RETINA kuko ifite ubushobozi bwo kubona ko itara cyangwa urumuri rwatse kandi uhumirije.

Burya ubwo abantu benshi barebesha muri rusange amaso yombi,,abahanga bagaragaza ko abakoresha telefoni baryamye bo barebesha ijisho rimweiyo bareba mu kirahuri cyayo.

Dr Gordon Plant,inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, avuga ko iyo umuntu akoresha telefoni aryamye bifata iminota myinshi kugira ngo ijisho ryo ku ruhande ruryamiwe ribashe kureba neza nk’uko irisigaye rireba. Ibi biterwa nuko abantu benshi baryamira urubavu ndetse n’iyo bandikirana baba baryamiye uruhande rumwe.

Uku kuryamira urubavu bituma ijisho ryo hasi ritareba neza muri telefoni kuko iryo hejuru riba ari ryo rishobora kureba neza ryisanzuye.
Dr Gordon Plant,avuga ko ubuhumyi bukomoka ku gukoresha telefoni bushobora gutera uburwayi bukomeye,aho umurwayi adashobora kuvurwa n’uwo ari we wese, keretse gusa inzobere.

Kureba igihe kinini mu rumuri rw’ubururu rwa telefoni (smartphone)bitera ubuhumyi ndetse bikakubuza ibitotsi.

Gusa hari inama yo kwirinda ubuhumyi aho abakunze gukoresha telefoni mu buriri bashobora gufata akaruhuko k’iminota nibura 20 bakabona kongera kuyikoresha.

Ingaruka ya 4 : Bitera ibyago byo kuba warwara indwara y’agahinda gakabije, indwara yo kumva wihebye cyangwa ntabyishimo ufite. Urumuri rwa telephone rutera kwivumbatanya kw’imisemburo ikora ibitotsi bigatuma udasinzira nkuko bikwiye. Iyo bukeye ukirirwa nta mbaraga ufite umunsi wose,kubera kudasinzira, ibi bituma udatekereza neza ukirirwana umunabi bikarangira ubushobozi bw’imitekerereze yawe bugabanutse.

Ingaruka ya 5 : Ibyago byo kurwara kanseri,ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rishinzwe ubuzima ku isi (WHO) bwerekana ko telefone zigendanwa zishobora gutera kanseri kubera ko zirekura imirasire yitwa electromagnetique. Iyi mirasire niyo iri inyuma y’uburwayi bwinshi bwa kanseri butandukanye ; ndetse ku bagabo ishobora gutera kanseri y’udusabo tw’inanga cyangwa se igatera uburwayi bw’umutima ku bantu bakunda kuyigendana hafi y’umufuka wegereye umutima. Si byiza rero kugendana telefone mu mufuka w’ishati kuko byagutera uburwayi bw’umutima utazi ahi bwavuye.

Ingaruka ya nyuma twavuga yo gukoresha telefone nijoro igihe uryamye ni ukwangirika ku bwonko ,iyo dukoresha telefone nijoro turyamye bituma tudasinzira bigatuma ubwonko butaruhuka neza bityo ntibubashe gusana uduce twabwo tuba twangiritse uwo munsi.

Nyuma yo kurebera hamwe ingaruka mbi ziterwa no gukoresha telefone (smart phone) nijoro, twabashishikariza kubyirinda cyangwa kubizinukwa burundu, kuko tubonye ko byangiza ubuzima bwacu mu buryo tutakekaga.

KWIRINDA BIRUTA KWIVUZA !!

TJP (Putizzo)

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!