KigaliWomen.com MAGAZINE


UMUHANZI PUTIZZO YASHYIZE HANZE INDIRIMBO YE NSHYA YISE MUHOZA


Yanditswe kuwa 6-09-2020 saa 16h53 na  karangwa safari

Share Button
UMUHANZI PUTIZZO YASHYIZE HANZE INDIRIMBO YE NSHYA YISE MUHOZA

Twaganiriye n’umuhanzi Putizzo atubwira ku indirimbo nshya ye yashyize hanze yitwa Muhoza.

KW : Ese Putizzo ni muntu ki ?

Putizzo : Amazina yange ni Twizeyimana Jean de la Paix nkaba nzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Putizzo Intore niryo nkoresha mu buhanzi.

Putizzo Intore ni umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zirimo ubutumwa butandukanye, nkaba nibanda cyane ku injyana Gakondo. Natangiye ncuranga guitar acoustic, nkaba nkunda cyane indirimbo za karahanyuze nyarwanda nubu kubera kuzikunda ndacyazikora byaba mu gutaramira abantu mu bukwe cyangwa mu bindi birori bitandukanye ndetse no muma Hotel !

KW : Ubuhanzi bwawe bwaje gute wabwinjiyemo ryari ?

Putizzo : Maze kumenya gucuranga guitar muri 2003 nyigishijwe Na uncle wange twabanaga i Butare aho yakoraga ari umwalimu ari kuncakira ishuri nibwo mugihe nari ntegereje iryo shuri natangiye kwiga gucuranga indirimbo za karahanyuze nyarwanda,, nyuma urugendo rwarakomeje nza kujya muri Kaminuza mu cyahoze kitwa SFB(School of Finance and Banking)muri 2011, ubu yitwa SBE, mpageze nasanze nta torero ribyina rihaba kuko birazwi neza ko buri Kaminuza yagiraga Itorero gakondo muri iyo myaka,naje rero kurishinga ndyita INKESHA TRADITIONAL TROUP kuko nakundaga umuco wacu kuva nkiri muto, ndetse na nyuma yo kuhava nakomeje iryo Torero ariko noneho tutakibyina ahubwo turirimba gusa twifashisha Inanga gakondo ,ingoma ya Jembe ndetse Na guitar acoustic ariyo ncuranga ndetse dukomeza kwaguka dushyiramo Na Piano. Navuga ko arirwo rugendo kugeza ubu, ariko nkanakora indirimbo zanjye zirimo izo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, kurwanya Ihohotera izijyanye n’ubukwe nizindi.

KW : Putizzo ni ingaragu cyangwa arubatse ?

Putizzo : Ndubatse mfite umugore n’abana 3 harimo babiri b’impanga b’abahungu bato bakurikira Umukobwa w’imfura

KW : Indirimbo Muhoza wakoze ifite ubuhe butumwa ?

Putizzo : Indirimbo yange nshya yitwa Muhoza irimo ubutumwa bujyanye n’urukundo hagati yabifuza kubana umusore ashimira umukobwa urugendo bamaranye rwa Fiancaille !

Ni indirimbo rero ijyanye cyane cyane n’ubukwe, aho ndirimba nti reka kuri uyu munsi ngushimire ababyeyi inshuti n’abavandimwe,ndetse ikaba n’indirimbo igaragaza urukundo mubamaze kurushinga, aho umugabo aba ashimira umugore we uburyo babanye neza !Mu byukuri ni indirimbo nziza y’urukundo hagati y’abakundana ndetse n’abifuza gukundana ; navuga ko ntamupaka ifite !

KW : Iyi indirimbo yawe MUHOZA umuntu ushaka kuyumva yayibona he ?Ese waba uteganya no gukora amashusho yayo ?

Putizzo : iyi ndirimbo yange nshya Muhoza wayisanga kuri YouTube channel yange yitwa ‘Putizzo official ubu iriho ndetse n’izindi nagiye nkora ndetse nama cover atandukanye ya karahanyuze ngenda nkora ,ndetse no kuri Facebook ,Instagram hose ni Putizzo nkoresha wayisangaho !

KW : ni ubuhe butumwa waha abakunzi bawe ?

Putizzo : Ubutumwa bwa mbere nabaha ni ugukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 twubahiriza amabwiriza ya Leta y’U Rwanda yadushyiriyeho mu kwirinda, harimo Kwambara neza agapfukamunwa mugihe tuvuye murugo, guhana intera ya metero igihe duhuye n’abandi ndetse no gukaraba intoki neza kandi kenshi bityo tuzongere duhure dutarame nka mbere mu gihe tuzaba tumaze gutsinda iki cyorezo.

Nsoza nababwira gukomeza kunshyigikira bareba Indirimbo zange ku imbuga nkoranyambaga za njye navuze haruguru , bantera inkunga z’ibitekerezo cyangwa indi yose yanyubaka. Ndasoza kandi nshimira Byimazeyo Kigaliwomen .Com uburyo ikomeje kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi Nyarwanda.

Murakoze cyane !!

Byakusanyijwe na KAMALI Diane

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!