KigaliWomen.com MAGAZINE


INAMA 20 Z’INGENZI ZAGUFASHA KUBAHO NEZA NO GUTERA IMBERE


Yanditswe kuwa 3-10-2020 saa 08h25 na 

Share Button
INAMA 20 Z’INGENZI ZAGUFASHA KUBAHO NEZA NO GUTERA IMBERE

1. Jya ugira neza utagamije kuziturwa ahubwo ubikorere ko ari byiza.

2. Nuhura n’ikibazo, jya ugerageza kwihangana wumve ko ibibi n’ibyiza bigomba gusimburana.

3. Jya ugerageza kubaho ufite intego mu buzima bwawe, uhore utekereza icyo wumva ugomba guharanira kugeraho kandi koko ukoreshe imbaraga n’umutima wawe wose ngo ubashe kukigeraho.

4. Jya wihutira kwemera ikosa igihe warikoze kandi uhite urisabira imbabazi bizagufasha mu mibanire yawe n’abandi, kandi ntukumve ko gusaba imbabazi
wakosheje bigusuzuguza, ahubwo bikugaragaza nk’uwanga umugayo.

5. Umuntu nakugirira neza ntukabyibagirwe kandi kumushimira nabyo ni ingenzi. Jya umuzirikana kandi nubishobora umwiture inshuro nyinshi ibyo yagukoreye.

6. Jya ufata umwanya uri wenyine witekerezeho, urebe aho wavuye n’ibyo wanyuzemo, wibuke abo mwabinyuranyemo, urebe aho ugeze n’aho ugana maze bigufashe gutekereza ku hazaza hawe ndetse bigufashe no kuhategura.

7. Icyo udafite ntukakibare mubyawe mu gihe utarakibona kandi n’icyo ufite intego yo
kugeraho ntugacike intege kuko ntawe uvuma iritararenga.

8.Umuntu naguhemukira ntukigorere umutima umupangira kwihorera, ahubwo ujye umwereka ko uri imfura we ahubwo bimutere kubona ububwa bwe no kwicuza, kuko umutima wuzuye uburakari no kwihorera wangiza nyirawo uwahemutse yiturije.

9. Ikikubaho ukabona ntacyo wagihinduraho ujye utuza ukireke cye kugutera umwanya, wumve ko ugomba kucyakira ukikomereza ubuzima ugatekereza icyakugirira akamaro.

10. Jya ugerageza buri munsi ushire hari icyo ugusiye ryaba isomo ry’ubuzima cyangwa mu mutungo usanzwe, nujya usoza umunsi jya wicara utekereze aho
wakoze neza n’aho wagize imbaraga nke ushake n’ingamba z’umunsi ukurikiyeho.
.
11. Niwunguka inshuti ujye uyubaha kandi uyifate neza kuko hari igihe yakugirira akamaro mu buzima buri imbere, burya ngo inshuti nziza yakurutira feza na zahabu.

12.Jya ushaka ubutunzi ariko ntubuhe agaciro kurusha inshuti n’abavandimwe kuko nicyo kiruta byose, kuko abavandimwe n’inshuti ni umutungo uhenze amafaranga
n’ibindi bintu bitabasha kugura.

13. Jya umenya ko umuryango wawe ari umugisha uwufate neza kuko hari benshi bawubuze kandi ntacyo wawunganya.

14. Umuntu naguhemukira ntukazuyaze kumubabarira kuko aribyo bizaguha amahoro n’umutuzo ku mutima kandi n’uwo ubabariye ukaba umubohoye.

15. Ntukiruke ku byagusize ahubwo ujye ugerageza gukora neza ibisigaye, umenye urwego urimo we kwirukira iby’abandi kandi mudahuje amateka n’ubushobozi.
.
16. Nujya usaba Imana ikintu ukakibona ujye wibuka kuyishima ariko n’unakibura wibuke byinshi yagukoreye, wumve ko hari impamvu kuko nk’uko umubyeyi yima umwana urwembe n’urushinge ngo bitamukomeretsa, hari ibyo ushobora gusaba Imana ikabikwima kuko ibona atari byiza kuri wowe.

17. Jya ugerageza kugira gahunda kandi wite iteka ku bifite akamaro kurusha ibindi, we kuba nyamujya iyo bigiye ngo nibakubwira ibirori cyangwa ikindi kidasanzwe utapanze uhite ushiduka wice akazi n’izindi gahunda zari kukugirira akamaro.

18. Jya wiyitaho umenye ibyo ukeneye n’ibyagirira ubuzima bwawe akamaro, umenye ko nta muntu wundi wabikumenyera nkawe ubwawe.

19. Jya ugerageza kubera abo mubana urugero, abo mwigana cyangwa abo mukorana usange bose bakwita umwana mwiza kandi bagusabira umugisha.

20. Jya uvuga ukuri kukurimo igihe cyose ubona ko hari icyo kwakiza utitaye kuri bake bakureba nabi kuko n’ubwo kuryana kurakiza.

TJP (PUTIZZO)

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!