KigaliWomen.com MAGAZINE


UBWIZA BWA NAOMI CAMPBELL BURATANGAJE KUKO ASA N’UDASAZA


Yanditswe kuwa 3-10-2020 saa 08h45 na  karangwa safari

Share Button
UBWIZA BWA NAOMI CAMPBELL BURATANGAJE KUKO ASA N’UDASAZA

Naomi Elaine Campbell yavutse ku ya 22 Gicurasi 1970 akaba umunyamideli w’umwongereza , umukinnyi wa filime, n’umucuruzi, akaba afite uburebure bwa metero 1.78

Nk’umunyamideli, Naomi Campbell yabitangiye afite imyaka 15 akomeza kugira imiterere yo guhabwa amahirwe yo kuba icyamamare mu bijyanye n’imideri ( supermodel), akaba yaranabaye umunyamideli wa mbere w’umwirabura ashyirwa ku rupapuro rwa mbere rw’ikinyamakuru cy’abafaransa kitwa Vogue.

Ku birebana n’uburyo agumana itoto n’ubwiza bwe, Naomi aragira ati : "Nita ku ruhu rwanjye kuva nkiri umwana kuko mama yahoraga ambwira ko ngomba guhorana itoto”. Akomeza atanga izindi nama ko ngo umubiri wawe ari wowe ubwawe ugomba kuwitaho ukoresheje ibirungo bitandukanye :” buri gihe nkuraho maquillage neza iyo ngiye kuryama . Mubyukuri si byiza kurarana maquillage kuko byakwangiza uruhu kuko umara igihe kinini uryamye. Iyo ndi murugo uruhu rwange ruba rumeze uko naremwe nkashyiraho ibirungo igihe gusa nsohotse. Urebye nkunda kugira uruhu rufite isuku gusa. "Guhora ngerageza ku buryo uruhu rwanjye rutumagara kuri njye, ni cyo kintu cy’ingenzi. Mu muryango wanjye abagore bita ku ruhu rwabo kandi bakagumana itoto, icyo rero ni ikintu kimwe nzi kuva kera pe”.

TJP (PUTIZZO)

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!