KigaliWomen.com MAGAZINE


ABASHORAMALI BUBATSE AMACUMBI I KIBEHO AHABEREYE AMABONEKERWA YA BIKIRA MARIYA BAKUNGUKA


Yanditswe kuwa 4-12-2019 saa 19h36 na  karangwa safari

Share Button
 ABASHORAMALI BUBATSE AMACUMBI I KIBEHO AHABEREYE AMABONEKERWA YA BIKIRA MARIYA BAKUNGUKA

Abasura ubutaka butagatifu bwa Kibeho muri Nyaruguru baragenda biyongera umunsi ku munsi, cyane cyane ku minsi mikuru ikomeye nka Assomption iba buri 15 Kanama, no ku munsi ngaruka-mwaka w’amabonekerwa, uba buri wa 28 Ugushyingo, gusa bose icyo bahurizaho ni uko hakiri ikibazo gikomeye cy’ibikorwa-remezo by’ibanze nk’amahoteli, za restaurants, aho kugama izuba n’imvura, ubwiherero (imiryango 30), aho gutekera no gukaraba.

Kuri ayo mataliki yombi, imbaga y’abantu basaga 50’000 baba bateraniye imbere y’Ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo yubatswe aho i Kibeho. Ubwaho ntihasakaye. Iyo imvura iguye inyagira abantu, n’izuba ryaba ryinshi rikabica. Amahoteli na za restaurants ni mbarwa kuko, iyo ijoro riguye, basasa ibitenge bakaryama hasi. Na restaunts ni nke, bityo abenshi mu bahasura batekera hanze ku gasozi bakoresheje inkwi n’amashyiga y’amabuye.

Padiri Francois, umukuru w’Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, yemera ko bafite ikibazo cyo kwakira neza abantu bose babasura. Yongeraho ko ariko n’i Vatikani, abahasura bose batabona aho bugama imvura iyo iguye.

Yagize ati “ku munsi nk’uyu, dusurwa n’abantu bakabakaba 50.000. Kubabonera bose ibyo bakeneye biragoye. Dufatanije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, duhora dukangurira abikorera ku giti cyabo, kuza gushora imari yabo hano kuko hari amahirwe menshi. Igishushanyo mbonera cy’umugi wa Kibeho (master plan) kirahari. Ariko abashoramari ntibaraza. Dukeneye cyane amacumbi aciriritse.”

Kibeho ya Nyaruguru ihagaze ite tugereranije n’ahandi habaye amabonekerwa ya Bikira Mariya nk’i Lourdes mu Bufaransa ?

Nk’uko ikinyamakuru Lourdes.Infos kibivuga, Lourdes nyuma y’imyaka 161 Bikira Mriya ahabonekeye umukobwa witwa Bernadette, buri mwaka isurwa n’abantu basaga 6’000’000 harimo abagera kuri 550’000 baza mu matsinda.

Kibeho, nyuma y’imyaka 38, ubu isurwa n’abagera ku 700’000. Ibyumba byo gucumbikamo ntibirenga 60 kuko hari “centres d’acceuil” 2 gusa.

Lourdes ni umugi muto utuwe n’abantu bakabakaba 150’000. Ariko hari amahotels asaga 144. Niwo mugi wa 2 mu gihugu cy’Ubufaransa ufite amahoteli menshi. Mu 2018, Ingoro y’i Lourdes yari ifite abakozi bagera kuri 319 harimo 220 bahoraho. Ingengo y’imari ikoreshwa buri mwaka isaga miliyari 30 Frw. Ayo mafaranga yose ava mu mpano n’amaturo y’ahahasengera.

Ku butaka butagatifu bwa Lourdes hubatswe kandi ingoro enye : Iya Bikira Mariya Utasamanywe icyaha yakira abantu 700. Ingoro ya Rosali yakira 1’500. Iya Mutagatifu Piyo yakira abantu 25’000. N’ingoro yitiriwe Mutagatifu Bernadette yakira abantu 5’000. I Kibeho, hari ingoro imwe gusa yakira abantu batarenga 300.

Nk’uko ikinyamakuru Lourdes.Infos gikomeza kibivuga, ngo muri iyi minsi, abasura Lourdes baragenda bagabanuka kubera ko Abanyaburayi basa nk’abateye umugongo ibijyanye n’imyemererere ishingiye ku madini. I Kibeho ho, abahasura biyongera buri mwaka.

Domice Gasarabwe

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!