KigaliWomen.com MAGAZINE


VISIT RWANDA : U RWANDA N’IKIPE YA PARIS SAINT GERMAIN YO MU BUFARANSA BASINYANYE AMASEZERANO YO GUKORANA MU GIHE CY’IMYAKA 3


Yanditswe kuwa 4-12-2019 saa 19h35 na  karangwa safari

Share Button
VISIT RWANDA : U RWANDA N’IKIPE YA PARIS SAINT GERMAIN  YO MU BUFARANSA BASINYANYE AMASEZERANO YO GUKORANA MU GIHE CY’IMYAKA 3

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019, mu gitondo i Paris, ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain yasinyanye n’igihugu cy’u Rwanda amasezerano y’imikoranire mu rwego rw’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Madame Clare Kamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB (Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere). Naho Paris Saint Geramain (PSG) ihagarariwe n’umwe mu bayobozi bayo, Bwana Marc Armstrong.

Aya masezerano azatuma u Rwanda ruzarushaho kumenyekana no gukurura ba mukerarugendo n’abandi bashoramari batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi. Naho PSG, inyungu izakura muri ayo masezerano ni ukumenyekana ku mugabane wa Afurika no kubona abantu benshi bayikunda harimo n’Abanyarwanda.

Madame Clare Kamanzi aragira ati “« intego yacu ni ukwerekana u Rwanda mu isura nziza yarwo. Ntitwahisemo Paris Saint Germain kubera ko gusa ari ikipe y’umupira. Ahubwo cyane cyane kubera gahunda nziza yo kubaho no gushimisha abafana. Ni ikipe ifite abakinnyi benshi bakiri bato ugereranije n’andi makipe akomeye y’i Burayi. Ni ikipe y’indashyikirwa.”

Ikipa ya Paris Saint Germain kandi izubaka amashuri yo gutoza abana umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko yabikoze mu bindi bihugu nka Russia, Egypte, Ubudage, Canada, Bresil n’ahandi. Muri restaurants na Hoteli za PSG kuri stade n’ahandi, hazajya hacururizwa icyayi cy’ u Rwanda.

Mu minsi iri mbere tuzabona abakinnyi bakomeye ba PSG, nka Kylian Mbappé, Neymar na Angel Di Maria, bambaye “visit Rwanda” nk’abakinnyi ba Arsenal yo mu Bwongereza. Tukababona mu mafoto bari kumwe n’ingangi z’ibirunga mu gihugu gitoshye cy’u Rwanda.

Nubwo tutaramenya amafaranga akubiye muri ayo masezerano uko angana, ikigaragara ni uko nyuma yo gusinyanana amasezerano nk’ayo n’ikipe ya Arsenal mu myaka 2 ishize, abakerarugendo basura u Rwanda bariyongereye ku buryo igihugu cyacu cyabyungukiyemo ku buryo bufatika.

Domice Gasarabwe

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!