KigaliWomen.com MAGAZINE


ISUKARI N’INZOGA NYINSHI SI BYIZA NA GATO KU UMUSATSI WAWE


Yanditswe kuwa 21-12-2019 saa 15h45 na  karangwa safari

Share Button
ISUKARI N’INZOGA NYINSHI SI BYIZA NA GATO KU UMUSATSI WAWE

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umuntu agira imisatsi igera ku 100000 kandi ngo buri musatsi ushobora kubaho kugeza ku myaka 6 yose nyuma ugahunguka hakamera undi. Ikindi ngo ni uko buri munsi ku mutwe w’umuntu hahunguka hagati y’imisatsi 20 kugeza kuri 60 ari nako hamera indi mishya. Hari ariko ibiribwa ndetse n’ibinyobwa bimwe na bimwe bituma imisatsi yawe ihunguka vuba.

Ibinyobwa bishyirwa mu majwi cyane ni ibinyobwa byongerwamo gaz, kuko ngo bikize cyane ku isukari. Burya mu gacupa ka cl 33 habamo utuyiko tw’isukari tugera kuri 7. Ikindi ngo ni ibinyabutabire bikoreshwa mu gutuma ibi binyobwa bigira amabara.
Kurya cyane ibisuguti naza gato byinshi nabyo si byiza kuko burya ngo ntibituma imisatsi yawe imera neza igasaza vuba cyangwa ntikure neza kuko nabyo ngo bikize cyane ku isukari.

Ikindi kitari cyiza ku musatsi wawe ni ukunywa inzoga nyinshi. Byaba byiza unyoye inzoga nkeya kuko ngo alcool igabanya ubutare bwa zinc, vitamini C na B. Ibi rero iyo bigabanutse mu mubiri bituma umusatsi udakura neza kandi ugasaza vuba. Inama twakugira ni ugukurikiza amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, rivuga ko nta mugore wari uwkiye kurenza ibirahure 2 ku munsi by’inzoga, naho ku mugabo ngo ni ukutarenza ibirahuri 3 ku munsi, kandi ugasiba kunywa inzoga byibura umunsi umwe mu cyumweru.

Source : Afriquefemme.com

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!