KigaliWomen.com MAGAZINE


UMUKOBWA UDAFITE KASHI NAWE NGO BIRAMUGORA KUBONA UMUGABO !


Yanditswe kuwa 5-01-2020 saa 13h27 na  kigaliwomen

Share Button
UMUKOBWA UDAFITE KASHI NAWE NGO BIRAMUGORA KUBONA UMUGABO !

Mu Rwanda rwo hambere iyo umusore yabengukaga umukobwa cyangwa yanamushimiwe n’ababyeyi, yarubakaga, agasaba, agakwa, maze akamurongora ndetse akumva bimuhesheje ishema. Ubu rero ibintu byarahindutse, akenshi usanga umusore n’umukobwa basigaye bahuzwa n’agafaranga. Aha abakobwa bavuga ko utabonye amafaranga ahonga umusore, aragumirwa bikamuyobera.

Abakobwa batanga amafaranga kugira ngo babone abagabo bakunze kumvikana mu duce tw’ibyaro n’ubwo no mu mijyi atari shyashya. Aba bakobwa bavuga ko iyo bamaze kubona ko bagiye kugumirwa aribwo batangira gushotora abasore, ndetse rimwe na rimwe bakemera no gutanga amafaranga kugira ngo barebe ko babakura iwabo.

Umwe mu baganiriye na kigaliwomen.com aragira ati : “aho kugira ngo mpere iwacu nyafite nayatanga kuko n’ubundi hari ighe aba agiye kuyakoresha ibikorwa by’urugo.” Uyu mukobwa akomeza avuga ko babimenyereye cyane mu byaro, ndetse ko ahenshi kutagira amafaranga aribyo bituma abenshi bahera iwabo.

Abasore nabo bamaze kumenyera uyu muco, ku buryo hari abo usanga baragennye ibiciro. Kugeza ubu ngo hari abaka ama miliyoni, abandi bagaca amagana, bitewe n’uko umusore yifite cyangwa n’icyerekezo afite cy’ahazaza.

Iyo ugerageje kuganira n’abasore bakubwira ko byose babiterwa n’amikoro make. Umwe mubo twaganiriye, yagize ati : “Ubu se umukobwa yambwira ko ari bumpe ikibanza hariya ku mudugudu akanacyubakamo inzu nkamurebera izuba ? cyeretse nshaka kuzapfa ntakize.”

Ikibazo kivuka aha ngaha, ni uko usanga atari buri mukobwa wese ubasha kubona amafaranga atanga kugira ngo abone umusore umurongora, ibyo benshi bita “kugura umugabo”.

Ingaruka z’umuco wateye wo kugura abagabo ntabwo zigarukira ku bakobwa gus,a kuko hari n’ubwo usanga ababyeyi b’umukobwa bishyiraho umutwaro wo gushaka ibintu cyangwa amafaranga baha umusore ngo akunde arongore umukobwa wabo, bitewe n’uko baba babona ntaho umukobwa yayakura, kandi bakabona batakwemera guhara umukwe.

Nubwo abakobwa bamwe bashirika isoni n’ubwoba bakihera abasore amafaranga ngo babashake, bananenga abasore bigize ibisambo, ngo barya amafaranga yabo ntibagire icyo babamarira.

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!