KigaliWomen.com MAGAZINE


UMUGORE NGO YABA AGIRA INENGE IMWE YONYINE !


Yanditswe kuwa 9-01-2020 saa 18h39 na  kigaliwomen

Share Button
UMUGORE NGO YABA AGIRA INENGE IMWE YONYINE !

Iki gitekerezo cyatangajwe na Bwana Mustapha Jaafar Sow kuri paje ye facebook, cyerekana mu magambo arambuye ibyiza by’umugore n’uburyo Imana yamwitondeye ikamunogereza. Nk’urubuga ruvuga ku burangamirwa bw’umugore, twabishyize mu Kinyarwanda kugira ngo tubisangize abakunzi bacu.

Mu gihe Imana yaremaga umugore, hari ku munsi wa gatandatu w’umurimo wayo wo kurema. Aha yabikoranye ubwitonzi n’ubushishozi budasanzwe, kugira ngo itagira icyo yibagirwa.

Ibi byatangaje cyane umumalayika kugeza ubwo yegera Imana arayibaza ati :” kuki byagufashe igihe kinini mu kurema UMUGORE, mu gihe ibindi bintu wabiremye ku buryo bwihuse cyane : ijuru, isi, ibiti, umugabo n’ibindi...

Imana isubiza umumalayika iti :”Wabonye se umugambi mufitiye ? Ndashaka ko aba ntamakemwa, bivuze ko :

- Azagira ibice by’umubiri 200 bishobora kunyeganyega kandi by’indasimburwa ;
- Azagira ubushobozi bwo gukorera mu bihe ibyaribyo byose, kabone niyo byaba bigoye bite ;
- Azagira inda ishobora kwakira icyarimwe abana bane kujyana hejuru
- Azashobora kuvura kuva ku ivi ryakomeretse kugeza ku bikomere byo ku mutima ;
- Azashobora gukora imirimo yose mu gihe kimwe kandi akoresheje amaboko abiri gusa !

Umumalayika atangarira cyane ibyo byiza Imana ishaka gushyira mu mugore maze aravuga ati :” Akoresha amaboko abiri gusa….! None se ko uvuga ibi utarashyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera cy’umugore, numara kumushyira imusozi azaba ameze ate koko ?

- Azaba ashobora kwivura igihe azaba arwaye,
- azabasha gukora amasaha 18 ku munsi…ndetse anayarenze ;

Umumalayika akomeza gutangarira ibyo Imana imubwira, maze yegera UMUGORE wari urimo kuremwa amukoraho.

”None se Nyagasani ko numva yoroshye ku mubiri ?

Imana irasubiza, iti : ‘nibyo koko iyo umukozeho wumva yoroshye, ariko namuhaye n’ingufu nyinshi. Ntushobora kumva ukuntu ashobora kwihangana no kugera ku bintu bigoranye.

Umumalayika abaza Imana ati : “Ese ubu azashobora no gutekereza ? »

- Uretse no gutekereza, azaba anashobora no kujya impaka, ariko cyane cyane gushyira ibitekerezo mu bikorwa.

Muri ako kanya umumalayika abona akantu ku mugore, maze akora ku itama rye, abaza Imana ati :” Ariko hano ndabona wibagiwe kuhafunga neza harava !

Imana iramubwira, iti :” Ariko nakubwiye ko nashatse kumushyiramo ibintu byinshi, nta hantu rero hari icyuho, ahubwo icyo ubonye ni amarira.

- “ None se amarira yo amara iki ?
- “Amarira azamufasha kwerekana ibyishimo, umubabaro, urukundo, irungu ndetse n’ ukwiheba kwe.

Malayika yumvise ibyo aratangara cyane, abwira Imana ko umugore koko ari indashyikirwa.

Imana iramusubiza, iti :” Nibyo uvuze ukuri, kuko abagore bazashobora guhangana n’ibizazane byose no gucyemura ibibazo bigoye cyane ;
- Mu bizazane kandi abagore bazajya bagumana akanyamuneza, urukundo n’ibyishimo ;
- bazaseka mu gihe bazaba bakagombye kuvuza induru ;
- bazaririmba mu gihe bakagombye kurira ;
- bazarira mu gihe bazaba basazwe n’umunezero ;
- bazaseka mu gihe bazaba bafite guhangayika, bananiwe cyangwa bababaye ;
- bazigomwa byose kugira ngo bafashe umuryango wabo ;
- bazagira urukundo rwihanganira byose ;
- bazishimira ibyiza inshuti zabo zagezeho ;
- bazashengurwa umutima n’urupfu rw’inshuti zabo ;
- bazababazwa kandi baririre ababo bapfuye ;
- bazahorana ingufu no mu gihe bazaba bumva nta kabaraga basigaranye…

Nuko malayika abaza Imana, ati :”Ko mbona nta nenge umugore azaba afite n’imwe ?
Imana irasubiza iti :” Yewe azaba ayifite. Azibagirwa kenshi ko afite agaciro kanini !

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!