KigaliWomen.com MAGAZINE


KUKI ATARI BYIZA GUSASA MU GITONDO ?


Yanditswe kuwa 3-02-2020 saa 18h01 na  kigaliwomen

Share Button
KUKI ATARI BYIZA GUSASA MU GITONDO ?

Hari abantu bakunze guhita basasa uburiri bakibyuka, ariko ngo si byiza nkuko bivugwa n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Kingston mu Bwongereza.

Aba bashakashatsi bavuga ko ari byiza kureka uburiri bukabanza bugahumeka kuko binafasha mu kwirukana ibiheri. Iyo uburiri uhise ubusasa ntabwo icyuya cya nijoro kivamo, bityo bikaba byatuma umwuka mubi ugumamo, ari nabyo byorora udusimba turimo n’ibiheri kuri ubu usanga mungo zimwe na zimwe.

Nkuko tubizi, ibiheri ni udukoko twororoka cyane ku buryo mu buriri bumwe ushobora gusangamo utugera kuri miliyoni 1,5 ! Iyo rero uhise usasa uburiri uba uduhaye umwanya wo kubona aho twihisha tukarushaho kwororoka.

Gucika rero ku muco wo gusasa uburiri bwawe mu gitondo ni ikintu cyiza kigomba no kugutera ishema, kuko aribyo bifasha kuryama ahantu heza hari umwuka mwiza, kandi bikirukana ibyo bikenya by’ibiheri binyunyuza amaraso y’abantu.

Ikindi ukwiye gukora buri gihe ni ugufungura amadirishya y’ibyumba byo kuryamamo kugira ngo hinjire umwuka mushya, kandi biba byiza rimwe na rimwe kwanika za matelats abantu baryamamo kuko bifasha kwirukana udusimba dushobora kwihishamo.

Nkuko bitangazwa na Dr Matt Hallsworth, ngo ibiheri bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu kuko biba intandaro y’indwara zimwe na zimwe zo mu myanya y’ubuhumekero.

Uwera G.

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!