KigaliWomen.com MAGAZINE


AKAMARO K’IGITSURE MU BURERE BW’UMWANA


Yanditswe kuwa 3-02-2020 saa 17h51 na  karangwa safari kigaliwomen

Share Button
AKAMARO K’IGITSURE MU BURERE BW’UMWANA

Muri iyi minsi ababyeyi benshi ntibakimenya guhana abana babo, kubera ko basigaye bafite gushidikanya mu bijyanye n’uburyo byakorwa. Ibi bikaba biterwa nuko ahari ibyo guhana abana babakubita bitagihabwa intebe, ikigezweho kikaba kubahana binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Mama wa Sebastien umwana w’imyaka itanu ati : « Arivumbura !! », Mama wa Alice w’imyaka cumi n’ine ati : « Iyo mutonganije aransubiza !! », naho ababyeyi ba Paul w’imyaka icyenda bati : « Dufite impamvu yo kumubwira nabi !! Agenda yongera amakosa !! » Hari n’abandi babyeyi benshi bumva batishimiye imico y’abana babo.

Bibaho mu mibereho y’umwana gushaka kurenga imbibi cyangwa gushaka kurenga ku mategeko amushyirirwaho. Akenshi ugusuzugura kw’abana ni bumwe mu buryo bakoresha bwo gushaka gucukumbura ndetse no kujya kureba hanze n’ibihabera. Rimwe na rimwe babigira nkana kugira ngo barebe igipimo runaka cyo kwihangana ku babyeyi babo.

Kuba hari abana bigira indakoreka biterwa akenshi n’uburyo ababyeyi babo bashyizeho amahame cyangwa amategeko agenga uburere bw’umwana wabo. Birumvikana ko niba ayo mahame adashingiye ku rufatiro rukomeye, byanze bikunze umwana azayasuzugura ndetse akayica ku buryo bumworoheye.

Ibyo kandi bitangira kare hagati y’amezi 6 na 20, aho umwana aba atangiye gukorakora ku tuntu twose, ava hamwe ajya ahandi, atangiye kumenya kuvuga.

Iki gihe twakwita icy’ubuvumbuzi, cyo gushaka kumenya utuntu twinshi ni ngombwa cyane mu gukura kwe, ariko tugomba kumenya ko ari naho anatangira kugira ubushobozi bwo kubona igitsure cy’ababyeyi be, ari nabyo bimwereka ko hari imbibe runaka adakwiriye kurenga.

Mu kinyarwanda baravuga ngo “ Umwana apfa mu iterura !” Iyi myaka niho umwana akeneye cyane igitsure cy’umubyeyi we kugira ngo agire umurongo nyawo uboneye agomba kugenderaho mu buzima bwe.

Laetitia M.

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!