KigaliWomen.com MAGAZINE


MENYA UKO WAHOZA UMWANA WAWE UKORESHEJE MASAJE (MASSAGE)


Yanditswe kuwa 4-02-2020 saa 10h24 na 

Share Button
MENYA UKO WAHOZA UMWANA WAWE UKORESHEJE MASAJE (MASSAGE)

Gukorakora umwana umukandakanda umubiri wose bimugwa neza kandi bishobora no kumugabanyiriza bumwe mu bubabare agira mu mezi ye ya mbere. Bigabanya uburibwe bwo mu nda (bita icyo mu nda), bikamurinda ibicurane, n’umuriro uterwa no kumera kw’amenyo.

Hari masaje zigwa neza umwana igihe igifu n’amara byatangiye gukora, zikanafasha mu igogora. Ibyo bituma yituma neza akanasohpra umwuka, bikagabanya n’uburibwe bwo mu nda bumenyerewe ku izina ry’“icyo mu nda” buterwa kenshi ni uko inzira y’igogora iba yatangiye gukora akazi ubundi itamenyereye.

Kugira ngo umwana yumve anezerewe, shyushya ibiganza byawe (frottements), nibimara gushyuha, ubirambike mu mugongo no ku mutwe w’umwana mu gihe cy’iminota nk’ibiri. Uhindure ushyire ku nda kugira ngo ubushyuhe bugere hose. Hanyuma ukandakande ukora nk’uruziga kandi ujyana mu cyerekezo kimwe, buhoro buhoro . Ubikore inshuro 6 cyangwa 7 udahagaritse.

Nurangiza mu mugongo no ku nda, shyira ikiganza cyawe mu mbavu ze, ugende ukandakanda, umanure kugera ku matako. Ukomeza gutyo, warangiza, ukamushyira ku bibero byawe yubitse inda mu gihe kingana n’umunota. Hanyuma, umuterure umwiyegekeho asa nk’aho yemye, mu maso ye hateganye n’urutugu rwawe. Mureke aruhuke gato. Ibyo bikore inshuro eshatu wikurikiranya. Uzumva rimwe na rimwe atuze umubi. Ni byiza cyane.

Buri uko ugiye kumasa umwana cyangwa kumuguyaguya, banza ukarabe intoki neza n’isabune kandi ugenzure ko inzara zawe ziciye. Ibyo bimurinda kuba hari twa udukoko dutera indwara wamusiga bikamutera kurwara.

Mu gihe umwana amera amenyo, usanga kenshi amatama yabyimbye, yahinduye ibara, akamera nk’atukuye. Umwana aba ababara, akumva bimuryaryata. Agakanjacakanja ubusa buri kanya. Icyo gihe, iryinyo riba ririho rimera, rishaka gusohoka mu ishinya maze ikabyimba.

Ushobora gufata intoki zawe ukazishyushya na none ukamasa buhoro munsi y’umunwa ugereranije n’aho ishinya itereye. Ugahindura ukajya hejuru munsi y’imyenge y’izuru ukoresheje urutoki rw’igikumwe. Ugenda umasa werekeza ku matama, ukabikora inshuro nyinshi.

Iyo ari amenyo yo hepfo ari kumera, bikaba bimurya, fata igikumwe cyawe ugishyire munsi y’umunwa we ugende umasa werekeza ku matama inshuro nyinshi nk’uko wabikoze ku minwa yo hejuru.

Mu mezi ya mbere, abana bose bakunze kurira cyane cyane ariko ku gicamunsi. Umubyeyi akabura amahwemo, akabura icyo akora. Agatekereza ko umwana we arushya. Nyamara ayo marira n’urwo rusaku, nibwo buryo bwonyine uruhinja ruba rufite bwo kuvuga no kuruhura ubwonko. Burya umutwe uba wuzuye kubera ibintu yiriwe yumva cyangwa abona. Aba ashaka kuruhura ubwonko.

Niba umwana wawe arira cyane, ntuhangayike. Ni ibisanzwe. Kurira bituma umwana aruhuka. Niba ushaka ko agabanya urusaku, mufate umwiyegereje, mu maso ye hakora mu gatuza kawe cyangwa se hafi y’urutugu. Umuguyaguye, umusimbagiza buke buke, ukuboko kwawe kumwe gufashe ku maguru ye.
Ukomeze uguyaguye umusimbagiza ukurikije uko winjiza umwuka unawusohora. Bikore inshuro nyinshi. Byanze bikunze azaceceka wenda anahite asinzira.

Source : parents.fr

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!