KigaliWomen.com MAGAZINE


TUMENYE GUTEKA UMULETI WA KIYAPANI


Yanditswe kuwa 8-02-2020 saa 16h20 na  kigaliwomen

Share Button
TUMENYE GUTEKA UMULETI WA KIYAPANI

Uyu munsi kigaliwomen.com ubifashijwemo na Sandrine, uratubwira uko bategura umuleti w’abayapani (omelette japonaise) hifashishijwe ibiboneka hano iwacu i Rwanda.
Mama Liza ugiye kubitugezaho arangije kwiga mu Ishuri ryigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli RTUC hano i Kigali.

Ibikenewe ku muntu umwe :

- Amagi 2

- Garama 6 z’isukari

- Akayiko gatoya k’isupu ya soya

- Umunyu

- Amavuta ya Tournesol

Kubita ya magi washyizemo ya sukari n’umunyu.

Shyira amavuta ya tournesol ku ipanu uyacamutse. Fata rwa ruvange urusuke ku ipanu.Umuleti numara kuzana ibara wongeremo ya supu ya soya. Ushobora kongeramo ka poireaux n’inyanya wakase mu duce duto cyane.

Shyira umuleti uhiye ku isahani maze uwugabure ugishyushye.

Muryoherwe.

Izabiriza Sandrine

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!