KigaliWomen.com MAGAZINE


KUNYUNYUZA IGITSINA BISHOBORA KWANDUZA VIRUSI ITERA SIDA


Yanditswe kuwa 13-02-2020 saa 15h27 na 

Share Button
KUNYUNYUZA IGITSINA BISHOBORA KWANDUZA VIRUSI ITERA SIDA

Kenshi abantu bakeka ko nta kibazo byatera umuntu kunyunyuza igitsina cya mugenzi we cyangwa se kunyunyuzwa, nyamara ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko muri iyi nzira naho umuntu ashobora kuhandurira virusi itera SIDA.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku batinganyi 102 babana na virusi itera SIDA, bwagaragaje ko 7,8 % muri bo banduriye muri iyi nzira yo kunyunyuza igitsina cya bagenzi babo nta gakingirizo bakoresheje. Igitangaje ni uko muri aba batinganyi babajijwe, abenshi bagaragaje ko batari bazi ko bashobora kwandurira cyangwa kwanduriza virusi itera SIDA binyuze mu kanwa.

Nta narimwe tugomba kwibagirwa agakingirizo

Ubu bushakashatsi bw’abanyamerika bugira inama abantu bakora imibonano inyuze mu kanwa kwirinda bakoresheje agakingirizo. Uba ufite ibyago byinshi byo kuba yakwandura muri iyi nzira ni unyunyuza kurusha unyunyuzwa, kuko unyunyuza ashobora kumira amasohoro n’andi matembabuzi aturuka mu gitsina (cyaba icy’umugabo cyangwa icy’umugore), ariko n’unyunyuzwa ngo aba ashobora kwandura nubwo atari cyane.

Igituma unyunyuza aba ariwe uba afite ibyago byinshi byo kwandura, ni uko mu matembabuzi aba mu gitsina cy’umugabo ndetse no mu cy’umugore haba huzuyemo virusi itera SIDA, cyane cyane mu gihe nyiri kunyunyuzwa aribwo acyandura virusi itera SIDA (burya iyo umuntu amaze iminsi micye yanduye virusi itera SIDA ziba ari nyinshi bikabije muri buri mililitiro ya buri gatonyanga k’amaraso, amasohoro n’andi matembabuzi y’uwo wanduye vuba.

Ku bibazaga ko uku kutamenya kwaba kuri mu bihugu bitaratera imbere mu majyambere baribeshya, kuko inyigo yakozwe n’ikinyamakuru doctissimo cyandikirwa mu Bufaransa, yagaragaje ko 1/3 cy’abantu babajijwe bari batazi ko ubwo buryo bwo gukora imibonano binyuze mu kanwa nta kibazo bishobora gutera.

Abahanga mu by’icyi cyorezo cya SIDA bemeza ko ibyago byo kwandura ku muntu unyunyuza igitsina cya mugenzi we, byongerwa n’uko unyunyuzwa asohoreye mu kanwa ka mugenzi we, bikongerwa na none ko umira amatembabuzi aturuka mu gitsina nawe yaba afite udusebe mu kanwa, kabone niyo twaba tutagaragara mu maso ya muntu.

KAMALi Fulgence

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!