KigaliWomen.com MAGAZINE


INZIGE AHO ZIGEZE ZIHASIGA INZARA


Yanditswe kuwa 14-02-2020 saa 14h13 na  kigaliwomen

Share Button
INZIGE AHO ZIGEZE ZIHASIGA INZARA

Ubu inzige ziraca ibintu zangiza ibihingwa mu karere k’ihembe ry’Afurika mu bihugu nka Djibouti, Eritrea, Ethiopia, na Somalia, ndetse zamaze no kugera muri Kenya no mu majyaruguru ya Uganda.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) rivuga ko agace k’ihembe rya Afurika ariko kugarijwe cyane, kuko byitezwe ko bizagera mu kwezi kwa gatandatu zariyongereye inshuro 500.

Inzige ni agasimba karya birenze urugero ku buryo abahanga bemeza ko igitero cy’inzige igitero (itsinda) kimwe cy’inzige kiri ku buso bwa kilometero kare imwe (km1 kuri km1) kibamo izigera kuri miliyoni 40, kikaba cyarya ibihingwa byagaburirwa abantu 35,000.
Nko muri Somalia na Ethiopia, ukwezi kwa 12 umwaka ushize kwarangiye zimaze kwangiza ibihingwa biri ku buso bwa hegitari zirenga gato 70,000.

Ibitekerezo kuri iyi nkuru
TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU
IZINA
Email
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY′IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira uvuge gusa ibijyanye n′iyi nkuru; wikwandika ibiteye isoni, ibisebanya, ibivangura cyangwa se ibyamamaza; andika izina na email yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma
y′isuzumwa rikorwa na Kigaliwomen.com. Murakoze!